Annette Murava - Niho Nkiri

Annette Murava - Niho Nkiri

Annette Murava - Niho Nkiri
Playing: Annette Murava - Niho Nkiri
0:00
0:00

Lyrics

Ndacyategereje,
Umugisha wawe Mana aho wansize
N'ubu niho nkiri Ndangamiye isezerano ryawe,

Mpagaze aho wansize Abo twazanye barasubijwe,
Mbese uracyanyibuka mbese uracyanyibuka Inkovu z'ibipfukamiro byanjye,
Zindya amanywa n'ijoro Mbese isengesho ryanjye ryari rigufi,

Mbwira naryo ndyongere Ndinda gushidikanya,
Nziko utajya uhinduka Wituma ndira abandi baseka,
Ibuka isezerano Inkwenene zabaye uruhuri,

Abanzi barishimye Nanjye ndi mubo wasize inyuma,
Garuka unsindagize Chorus Nyigisha gusesengura,
Ibisubizo, n'aho umuti waba usharira,

Mana nywumire Mpa imbaraga ntegereze,
Ubushake bwawe, kugeza igihe uzanjyana mu gitaramo cy'abagushima...

Ubigenza ute,
Ushingira ku ki usubiza.
Mbese ijwi ryanjye ryaba rikugeraho

Narinzi ko isoko y'imigisha nta n'umwe
Uyihezwaho Mbese n'iki Mwami ntakora ngo
Ureke nanjye mvomeho Abo tugusangiye nk'umubyeyi

Bapfukamye bashima, njyewe ho nan' ubu ngisaba,
Sinzi igihe uzanyumva Abo twahingiye rimwe Mana,
Bose barasaruye, ngushiriza imvura nanjye neze Mpagaze aho wansize.

Lyrics By @DJErycom

pinteresttwitterfacebookgoogle-plus